Tugendane muri Kigali Icyeye kandi Itoshye

Serivisi z’ingendo rusange zizewe, zihuriweho kandi zirambye.

Gutegura urugendo

Plan Your Perfect Kigali Journey

Andika izina ry’ahantu hose ushaka, haba mu Kinyarwanda, Igifaransa Cyangwa Icyongereza – Urugero: “Ku Isoko rya Kimironko”, “KCC”, “Nyabugogo” maze tukurangire Bisi ikubereye.

Uri Mushya i Kigali?

Waba ugeze i Kigali ku Nshuro yawe ya Mbere?

Banza ushake Ikarita yawe ya Tap&Go

Gura ikarita ahahagarara bisi aho ari ho hose muri Kigali cyangwa ugane umu-agent wa AC Group. Iyo karita uzajya uyikoresha ku byerekezo byose bisi zijyamo.

Isunge Bisi ikwegereye

Koresha apurikasiyo ya Journey Planner cyangwa ipaji ya Bus Routes umenye nimero ya bisi iri hafi yawe.

Injira muri Bisi Ukozeho Ikarita Wishyure

Nta kongera gutegereza ko bisi zuzura. Jya ahategerwa bisi winjiremo, ukozeho ikarita yawe maze uryoherwe n’urugendo rwawe.

Ongera amafaranga ku ikarita igihe ubishakiye

Urashiriwe? Ongera amafaranga ku ikarita yawe ukoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money — cyangwa se ugane umu-agent waAC Group ukwegereye.

Ibyo Tugufitiye

Byateganyirijwe Umujyi wa Kigali.
Ni Wowe Bigenewe.

Imicungire y’Ikigo

Gahunda icunzwe neza yo gutwara abantu mu mujyi mu buryo butekanye, bwizewe kandi buboneye. Ecofleet ni yo itanga ikanakurikirana imikorere ya za bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange binyuze mu kugirana amasezerano n’abafatanyabikorwa agamije gutuma harushaho gutangwa serivisi nziza mu bijyanye no gutwara abagenzi.

Uburyo Bugezweho bwo Gutwara Abantu

Ni sisitemu yo gutwara abantu yubakiye ku ikoranabuhanga ifasha mu kunoza ibikorwa ikanorohereza abagenzi mu ngendo bakora.

Ecofleet ikoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’uburyo bwo gutwara abantu busirimutse hagamijwe kunoza imikorere.

Ubuhuzabikorwa mu Bikorwa remezo

Ecofleet iri gufatanya n’Umujyi wa Kigali mu kwimakaza uburyo bwo gutwara abantu bubereye kandi burambye. Dukomeje kandi gushyigikira ibikorwaremezo bigamije kurushaho kurengera ibidukikije, mu gushyigikira iterambere ry’umujyi tugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Kigali Itoshye

Kigali Itoshye Buri Rugendo ni Intambwe Intambwe iganisha ku Rwanda Rutoshye

Bisi za Ecofleet ni umusingi wo kugera ku Cyerekezo cy’u Rwanda cya 2035 mu bijyanye no kubungabunga ikirere, aho ikigamijwe ari ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku rugero rwa 52%. Guhitamo kugenda muri izi bisi, ni ugutanga umusanzu wawe mu kubaka aho hazaza heza,

Amakuru

Hora ufite amakuru